Ntwali Fiacre agiye gusinya muri Afurika yepfo

Ntwali Fiacre agiye gusinya muri Afurika yepfo

 Jun 29, 2023 - 06:35

Umuzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwali Fiacre wakiniraga ikipe ya AS Kigali, ashobora gusinyira ikipe yo muri Afurika y'epfo uyu munsi.

Umuzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwali Fiacre aherereye muri Afurika y'epfo aho kuri uyu munsi ashobora gusinyira ikipe yo muri iki gihugu.

Amakuru dukesha umunyamakuru Imfurayacu jean Luc arahamya ko kuri uyu wa Kane aribwo Ntwali Fiacre arakora ikizamini cy'ubuzima, byagenda neza agasinyira ikipe ya TS Galaxy ikina mu kiciro cya mbere muri Afurika y'epfo.

Uyu musore wifuzwaga n'amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y'epfo kuri gahunda yari afitanye n'iyi kipe ya TS Galaxy.

Tariki 14 Nyakanga 2021 nibwo Ntwali Fiacre yasinyiye ikipe ya AS Kigali amasezerano y'imyaka ibiri ubwo yari avuye muri Marine FC, akaba yaratandukanye n'iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano.

Ntwali Fiacre aherereye muri Afurika y'epfo