Niyonzima Olivier Seif yakomereje urugendo mu bakeba ba Rayon Sports yavugwagamo

Niyonzima Olivier Seif yakomereje urugendo mu bakeba ba Rayon Sports yavugwagamo

 Jul 22, 2023 - 16:26

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Niyonzima Olivier Seif, wavugwaga mu ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Kiyovu Sports.

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha Niyonzima Olivier Seif wakiniraga ikipe ya AS Kigali mu mwaka w'imikino ushize, bamwe bakaba bari biteze ko uyu mugabo azasubira muri Rayon Sports yahozemo.

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri mu ikipe y'umunyi wa Kigali, biravugwa ko yahawe miliyoni 10 z'amanyarwanda kugira ngo asinye, akaba azajya ahembwa miliyoni imwe ku kwezi.

Uyu musore yinjiye muri Kiyovu Sports yatakaje abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi, harimo na Nahimiyimana Ismael Pitchou bisa naho aje ariwe asimbura n'ubwo hari na Mugiraneza Frodouard umwe muri bo bizasaba ko ahengekwa.

Niyonzima Olivier Seif yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Kiyovu Sports, akaba azafasha iyi kipe kureba ko yagaruka mu makipe azahanganira igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino 2023/2024.

Seif yerekeje muri Kiyovu Sports