Ni amarozi? Umuzamu wa Manchester City yavuze aho akura amahirwe

Ni amarozi? Umuzamu wa Manchester City yavuze aho akura amahirwe

 May 31, 2023 - 10:33

Umuzamu wa Manchester City Ederson Moraes yavuze ikintu gitangaje amaze imyaka akora ndetse yizera ko kimuzanira amahirwe.

Umuzamu Ederson Moraes yahiriwe cyane mu myaka ishize kugeza n'ubu haba mu ikipe ya Manchester City, Benfica ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil.

Gusa uyu musore w'imyaka 29 yizera ko kwitwara neza no gutwara ibikombe atari ubuhanga bwe, abakinnyi beza bakinana cyangwa abatoza beza gusa.

Ubwo yaganiraga na TNT Sports, Ederson yahishuye ko burya yambara akenda kamwe k'imbere umwaka w'imikino[season] wose, ndetse akizera ko bimuzanira amahirwe mu kibuga 

Ati:"Ngira imyizerere(superstition) yo kwambara akenda k'imbere kamwe muri buri mukino. 

"Buri gihe kaba ari kamwe! Hano mu rugo abantu barabizi, buri gihe baragategura. Ni kamwe ku mwaka w'imikino.

"Niyo myizerere(superstition) imwe ngira. Nabikoze kuva muri Benfica.

"Umwaka wa mbere byari uko: ubwo nakinaga narabikoraga.

"Kandi mu myaka umunani ishize natwayemo ibikombe birindwi bya shampiyona. Byarakoze."

Ederson yatwaye ibikombe birindwi bya shampiyona mu myaka umunani ishize (Image:Getty)

Kuva Ederson Moraes yagera muri Manchester City mu 2017, yahawe golden glove(ihabwa uwagize imikino myinshi atinjizwa igitego) inshuro eshatu ndetse atwaramo ibikombe bya shampiyona bitanu muri bitandatu byakiniwe.

Umwaka 2022/2023 nawo ni undi mwaka mwiza kuri Edrson na bagenzi be bakinana kuko nyuma yo gutwara Igikombe cya shampiyona, haracyari n'amahirwe yo kwegukana FA Cup na Champions League kuko hose bageze ku mukino wa nyuma.

Ibi byose ku bwe yizera ko usibye kuba aba afite ubushobozi no kuba afite abakinnyi beza bakinana, kwambara akenda k'imbere kamwe(Iyo bakunze kwita boxer) mu mikino yose yo muri uwo mwaka w'imikino bimuzanira amahirwe.