Naraturitse ndarira! Diamond yahishuye urwo yahuye na rwo ubwo yarimo gufata amashusho ya “Komasava”

Naraturitse ndarira! Diamond yahishuye urwo yahuye na rwo ubwo yarimo gufata amashusho ya “Komasava”

 Jul 3, 2025 - 07:32

Umuhanzi, Diamond Platnumz, yatangaje uko kuba umukoresha we bwite no kuyobora ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bimugora cyane, by’umwihariko iyo bihuriranye n'umwuga we w'ubuhanzi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Billboard cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Diamond yavuze ko nubwo kuba boss wawe bwite bifite ibyiza, binajyana n’igitutu gikomeye ndetse n’ibibazo bishobora kukugeraho bitunguranye.

Yagize ati:“Kuba boss wawe bwite ni ibintu bigoye cyane. Kugenzura ibyo byose ni akazi katoroshye. Rimwe na rimwe ushobora kuba uri hagati mu kiganiro n’itangazamakuru ukabona telefone irasonnye, kandi ikubwira ikibazo gikomeye cyabaye ahandi. Ugomba gukomeza kugaragaza isura y’ibyishimo, isura y’umunyamwuga, nyamara imbere muri wowe uri kubabara bikomeye”.

Yagarutse ku buryo ibi byamubayeho ubwo yari ari i Paris afata amashusho y’indirimbo Komasava.

Yagize ati:“Ndibuka ubwo nari ndimo gufata amashusho ya Komasava i Paris, nakiriye telefone ivuye muri Tanzania, imbwira ikibazo cy’imisoro. Narabajije nti ‘noneho habaye iki kandi?’, barambwira ngo konti yawe yamaze gufungwa.

Naravuze nti ‘Yafunzwe gute se?’, kandi icyo gihe nari hagati mu kazi. Nahise mpagarika byose, ndarira cyane. Nahise mpamagara umucungamari wanjye ndamubaza nti ‘ibyabaye ni ibiki?’, ansubiza ko hari inyandiko zimwe zari zikenewe. Naramubwiye ngo azihutishe, ariko icyo gihe sinashoboye gukomeza. Nagiye mu bwiherero ndarira cyane.”

Ibi byatumye abazwa n’umunyamakuru wa Billboard niba ibyo byose atari isomo rikomeye ku buzima bwe nk’umuhanzi. Mu gusubiza, Diamond yavuze ko kuba nyir’ibikorwa byinshi bimwigisha gutuza, gucunga neza amarangamutima ye, no kumenya guhuza ubuhanzi n’ubuyobozi bw’imari n’ibikorwa bitandukanye.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bafite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi birimo inzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi, radiyo na televiziyo Wasafi Media, ubucuruzi bw’imideli n’ibindi, byose akabikora ahujije n’umwuga w’ubuhanzi.

Diamond Platnumz yakuriye terefone y'inkuru mbi ubwo yari arimo gufata amashusho ya "Komasava"

Diamond Platnumz avuga ko guhuza ubuhanzi n'ubucurizi ari ikintu kigoye cyane