Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, asubiza uwari utanze igitekerezo cy'uko hategurwa itorero ry'abantu baba muri 'Showbiz', bakongera kwibutswa gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo guca inzangano zivugwamo.
Uwatanze igitekerezo yavuze ko muri 'Showbiz' ibintu bya munyangire, gusebanya, inzangano n'ibindi biganisha ku makimbirane n'amacakubiri bikomeje kwiyongera.
Mu butumwa Minisitiri yatanze asubiza iki gitekerezo, yavuze ko nabo baticaye ubusa kuko bari gukora ibishoboka byose ngo babikemure.
Ati "Ibitekerezo mutanga n’impungenge mufite birumvikana kuri iki kibazo n’ibindi bisa nkacyo. Ntabwo twabyihoreye. Dukoresha kandi tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bwo kwigisha umuco n’indangagaciro zawo. Ndanakwizeza ko nta buryo na bumwe bushobora gutanga umusaruro twirengagiza."
Ibi abivuze nyuma y'uko muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda nta kindi kiri kugarukwaho cyane uretse inzangano zivugwa mu myidagaduro, aho bamwe bavuga ko bari bagiye kwivuganwa binyuze mu marozi ariko Imana igakinga akaboko.

