Mike Tyson na Floyd Mayweather Jr bagiye gutigisa Afurika

Mike Tyson na Floyd Mayweather Jr bagiye gutigisa Afurika

 Dec 10, 2025 - 21:39

Umukinnyi w’ibihe byose mu mukino w'iteramakofi, Mike Tyson, yatangaje ku mugaragaro ko umukino wa gicuti afitanye na mugenzi we w’icyamamare Floyd Mayweather Jr uzabera muri Afurika mu kwezi kwa Werurwe 2026.

Tyson, wamamaye ku buryo bwihariye mu mukino w'iteramakofi, yabitangaje mu kiganiro cyatambutse mu buryo bwa live, aho yavuze ko iyi mikino izaba ari idasanzwe kandi ishobora kuzaca uduhigo twose.

Tyson yagize ati:“Floyd Mayweather… bizaba muri Werurwe, kandi bizabera muri Afurika. Bizaba ibintu bidasanzwe, bizaca uduhigo twose.”

Uyu mugabo ufite imyaka 59, aritegura kongera guhura n’undi mukinnyi ukomeye mu mateka ya uyu mukino, Floyd Mayweather, ubu ufite imyaka 48.

Uru rugamba ruzaba rwihariye mu mateka y’uyu mukino, bitewe n’ubunararibonye bw’aba bagabo bombi n'integuza y’uko bizaba ari umwe mu mikino izakurura abantu benshi ku isi.

Icyakora ibisobanuro ku myiteguro n’ahantu nyakuri hazabera uyu mukino birategerejwe mu minsi iri imbere.

Mike Tyson na Floyd Mayweather Jr bagiye gukangaranya Afurika