Menya byishi kuri Antechinus, inyamaswa itera akabariro kugeza ishizemo umwuka

Menya byishi kuri Antechinus, inyamaswa itera akabariro kugeza ishizemo umwuka

 Dec 1, 2025 - 20:18

Mu bushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara n’abahanga mu binyabuzima, hamenyekanye inkuru idasanzwe ku nyamaswa ntoya yo mu muryango w’imbeba yitwa Antechinus, izwiho kugira imyitwarire itangaje cyane mu gihe cyo gutera akabariro.

Antechinus, izwi cyane muri Australia, imaze guteza impaka no gutangaza benshi nyuma y’uko hagaragaye ko ingabo z’iyi nyamaswa zipfa biturutse ku mibonano mpuzabitsina y’igihe kirekire zikora mu gihe cyo kororoka. 

Mu gihe cy’iminsi mike yp kororoka, ingabo zishobora kumara amasaha 12–14 zikorana imibonano n’ingore zitandukanye ubudahagarara, zitaryamye ndetse rimwe na rimwe ntizifate n’ifunguro rihagije.

Abashakashatsi basobanura ko muri icyo gihe umusemburo w’umuhangayiko (cortisol) uzamuka bikabije mu mubiri w’ingabo, bigatuma ingingo z’ingenzi z’umubiri zananirwa gukora, bityo zigapfa ako kanya zikimara gutera akabariro . 

Mu gihe ingabo ziba ziri mu rugendo rwazo rwa nyuma, ingore zo ziguruka mu yindi nzira zitwara inda hagati y’iminsi 25 na 35, hanyuma abana bakajya gukurira mu gituza cya nyina mu minsi igera kuri 50 mbere yo gutangira kwigenga.

Ikindi cyatangaje abashakashatsi, ni uko hari ingore zirya ingabo zimaze gupfa kugira ngo zibone imbaraga n’imyunyu ngugu mu gihe zitegura kubyara. Iyo myitwarire yo kurya bagenzi babo izwi nka cannibalism.

Iyi nyamaswa igaragaza neza uburyo isi y’inyamaswa yuzuyemo amayobera n’imiterere idasanzwe. Ku bw’Antechinus, urugendo rwo kororoka si gahunda isanzwe, ahubwo ni urugendo rwa nyuma rurarangira no kubaho.

Abahanga mu binyabuzima bakomeza gusaba ko iki kinyabuzima cyitabwaho mu rwego rwo kurushaho kukimenya, kuko ari urukomatane rw’imiterere yihariye ishobora kudufasha gusobanukirwa byinshi ku mikorere y’ibinyabuzima bitandukanye ku isi.

Antechinus itera akabariro kugeza ipfuye

Antechinus ifite ubuzima butangaza benshi