Mbappe yageneye ubutumwa Messi na Haaland kuri Ballon d'Or

Mbappe yageneye ubutumwa Messi na Haaland kuri Ballon d'Or

 Jun 21, 2023 - 02:24

Umufaransa Kylian Mbappe utaratwara Ballon d'Or yatangaje ko afite ikizere cyo guhigika Lionel Messi na Erling Haaland kuri Ballon d'Or y'uyu mwaka.

Kylian Mbappe afite ikizere cyo guhigika Lionel Messi na Erling Haaland agatwara Ballon d'Or nyuma yo gushyiraho agahigo k'ibitego 54 mu mwaka umwe mu bafaransa.

Uyu musore w'ikipe ya Paris Saint-Germain aherutse gutsinda igitego mu mukino u Bufaransa buherutse gukina n'u Bugereki, byatumye ahita arenza igitego kimwe ku gahigo kari gafitwe na Fontaine nk'umufaransa watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe.

Lionel Messi arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d'Or y'uyu mwaka nyuma yo kuyobora ikipe y'igihugu ya Argentine ikegukana Igikombe cy'isi yaherukaga mu myaka 36 ishize.

Erling Haaland ni undi mukinnyi uhabwa amahirwe cyane yo kwegukana Ballon d'Or nyuma yo gutsinda ibitego 56 mu mwaka ushize w'imikino, agafasha Manchester City kwegukana ibikombe bitatu bikomeye birimo na UEFA Champions League.

Haaland yafashije Manchester City gutwara Champions League yayo ya mbere

Kylian Mbappe we yatsindiye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ibitego 13 harimo n'ibitego bitatu yatsinzebku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'isi, ndetse atsindira PSG ibitego 41 mu marushanwa yose.

Amategeko ya Ballon d'Or aherutse guhindurwa avuga ko hazajya harebwa umwaka w'imikino aho kureba umwaka usanzwe, ndetse hakanarebwa ibyo umukinnyi yakoze ku giti ke kurusha kureba ibikombe yatwaye.

Messi yegukanye Igikombe cy'isi bwa mbere muri uyu mwaka

Mbappe ati:"Ntabwo biba byoroshye kuvuga ku bihembo by'umukinnyi ku giti ke kuko wishyira imbere y'abandi kandi ntibigaragarira neza rubanda.
"Ni ayahe mabwiriza mashya? Gukora neza kandi ugatanga umusaruro ku ikipe? Ndatekereza ko ibyo mbyujuje. Tuzareba. Ni abantu batora ariko ndacyafite ikizere."

Tariki 06 Nzeri nibwo hazatangazwa abakinnyi bazahatanira Ballon d'Or, naho tariki 30 Ukwakira 2023 hakazatangazwa uyegukana asimbuye Karim Benzema wegukanye iheruka.

Ntabwo birasobanuka neza aho Kylian Mbappe azakina mu mwaka utaha w'imikino nyuma y'uko yamaze kwemeza ko atazongera amasezerano muri PSG, kandi amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2024. Byitezwe ko PSG ishobora gufata umwanzuro wo kumugurisha muri iyi mpeshyi.

Mbappe afite ikizere kuri Ballon d'Or