Icyo cyemezo cyafashwe nk’uburyo bwo gusubiza amabwiriza mashya yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku baturage ba Mali, aho ubutegetsi bwa Donald Trump bwari bwashyizeho imisoro n’amabwiriza akomeye ku bijyanye no kubona viza.
Nk’uko byatangajwe n’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mali ku wa Gatanu, iyo nyongera y’amafaranga Amerika yashyizeho igamije gukomeza umuhate wa Amerika mu kurinda imipaka yayo no kurengera umutekano w’igihugu.
Icyakora, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Mali ejo ku Cyumweru yatangaje ko icyemezo cya Amerika cyafashwe ku buryo buhutiyeho, itabimenyeshejwe, ari yo mpamvu Mali na yo yafashe icyemezo cyo gushyiraho gahunda isa n’iyo mu rwego rwo kurengera inyungu zayo.
Iyi politiki nshya itangiye gushyira umubano wa dipolomasi hagati ya Bamako na Washington mu kangaratete, cyane ko bamwe mu basesenguzi bavuga ko ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.
Leta ya Mali yaciye amananiza Abanyamerika nshaka kwinjira

