Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024, nibwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wigaruriye umujyi wa Matembe uri muri Teritwari ya Lubero nyuma yo gukubita inshuro ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
M23 yafashe uyu mujyi nyuma yo kubyuka ugaba ibitero bikomeye ku birindiro bya FARDC n'abo bafatanya hifashishijwe imbunda nini ndetse n'izindi modoka z'intambara.
Matembe yari umjyi w'ingenzi kuri FARDC kuko ari wo bakoreshaga bageza ibikoresho ku rugamba mu bice bya Lubero na Butembo benshi bakaba bemeza ko iyi mijyi nayo irahita igwa mu biganza bya M23.
Matembe yafashwe na M23 ni agace gaherereye ku muhanda munini wa RN2 uhuza Umujyi wa Goma n’ibindi bice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ku rundi ruhande, kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024 i Luanda muri Angola hari hateganyijwe ibiganiro by'amahoro byari guhuza u Rwanda na DRC ariko u Rwanda rwanze kujyayo bemeza ko imyanzuro yafatiwe mu nama ya ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'u Rwanda na Congo itubahirijwe.
Mu itangazo u Rwanda rwasohoye, rwavuze ko iyo nama ntacyo yagezeho kuko ibyo Congo yasabwe birimo kuganira na M23 no guhagarika imikoranire n’Umutwe w'iterabwoba FDLR, bitigeze bikorwa.
