Lady Gaga yavuze impamvu atigeze anyomoza ko yihinduje igitsina

Lady Gaga yavuze impamvu atigeze anyomoza ko yihinduje igitsina

 Sep 20, 2024 - 21:11

Umuhanzikazi Lady Gaga wavuzweho inkuru nyinshi zivuga ko yihinduje igitsina ariko ntagire icyo abivugaho, yavuze impamvu yahisemo kuryumaho ntagire icyo abitangazaho nyamara byari ukumwangiriza izina.

Aganira n'ikinyamakuru 'Variety' Lady Gaga yavuze ko yavuzweho inkuru nyinshi zivuga ko yihinduje igitsina ariko ahitamo kwicecera kuko atashakaga gutuma abahisemo kugihindura biyumvamo ko ari igisebo kuri bo.

Yavuze ko ubwo babimuvugagaho, ntibyigeze bimubabaza cyangwa se ngo yiyumvemo ko ari inzirakarengane kuko we yari abizi neza ko ari ibinyoma.

Yakomeje avuga ko yari muri iki kibazo, yumvaga kujya gushyira umucyo ku bihuha biri kumuvugwaho atari cyo kintu kiza yari gukora, kandi iyo abivugaho byari gutuma hari ababaho nabi.

Ati "Sinigeze niyumva nk'inzirakarengane muri ibyo binyoma...Nageze mu gihe aho kuba najya kwihanagiraho icyasha atari cyo kihutirwaga no mu mibereho y'abandi bantu."

Nubwo uyu mugore yagiye avugwaho ibi byose, ariko ntibyamubujije kuba yakundwa n'umugabo bameranye neza muri iyi minsi witwa 'Micheal Polansky'.