Mu gihe isoko ry’i Burayi ririmo gusara kubera ejo hazaza ha Kylian Mbappe, ntitwakirengagiza umuhuro w’uyu musore ukomeye mu mupira w’amaguru na Kim Kardashian.
Umucuruzi Michael Rubin yakoze ibirori ngarukamwaka ku ya Kane Nyakanga, byari bifite insanganyamatsiko y’umunsi wera(white party) kugira ngo abantu bose bambare iryo bara. Ntabwo byari bufitanye isano na Real Madrid bivugwa ko ashobora kwerekezamo, ariko byavugishije benshi muri Spain, aho Mbappe asa nkaho yamaranye igice kinini cy’umugoroba we n’uyu munyamideri.
Kylian Mbappe na Kim Kardashian bagaragaye bameranye neza mu birori
Amashusho yasohowe na Rubin ubwe yerekana bombi barikumwe mu gihe cy’ibirori kandi bamwenyura cyane.Ibihuha ku mubano wabo bishobora kwigarurira imbuga nkoranyambaga, ariko nta cyemeza ko ibi biri ku rundi rwego, bishingiye gusa kuri aya mashusho.
Icyo twamenya ni uko Kim Kardashian ni umugore ubu udafite umugabo, mu gihe tutazi neza niba Kylian afite umukunzi cyangwa atamufite. Bombi ni abantu bakuru, nta kibi kirimo kuba bajyanye muri ibyo birori.
Kim Kardashian na Mbappe umubano wabo wongeye kugarukwaho nyuma yo kugaragara muri Spain bamwenyura
Icyakora na none, umuntu ntiyahakana cyane umubano wabo bombi, kuko Kim Kardashian yitabiriye imikino ya PSG kuri Parc des Princes mu minsi yashize, rero birashoboka ko yari asanzwe abanye neza na Kylian.
