Konshens n'abafana be muri Kenya byari amarira gusa

Konshens n'abafana be muri Kenya byari amarira gusa

 Dec 24, 2023 - 15:56

Umuhanzi wo mu gihugu cya Jamaica, Konshens wari ukubutse mu gihugu cya Uganda, yahuye n'abafana be muri Kenya, gusa bose barize habura uhoza undi.

Rurangiranwa mu njyana ya Dancehall,  umunya-Jamaica Konshens, ukunzwe cyane muri Kenya, yahuye n’umufana umukunda bikomeye, bose amarira arabarenga.

Konshens n'abafana be byari amarira gusa

Nkuko bigaragara mu mashusho yashyizwe kuri Instagram uyu munsi, ni ho uyu muhanzi yasangije abakunzi ibyo bihe budasanzwe arimo guhobera uwo mugore  umukunda ku buryo yaniyanditse izina rye mu gituza.

Muri aya mashusho yakoze benshi ku mutima, agaragaza Konshens yahuje urugwiro n’uyu mufana umukunda byo gupfa.
Konshens, yatangaje ko yishimiye uburyo uyu mufana amukunda ndetse agakunda n’indirimbo ze.

Yagize ati: “Byanteye amarira, nshesha urumeza ku buryo byananiye no kumureka ngo ajye muri club. Ntabwo ari ukubera ko yishushanyijeho izina ryanjye, ahubwo ni ukubera ko atakinaga, atashakaga ko dutemberana, ahubwo icyo yashakaga ni ukugaragaza ko ankunda n'umuziki wanjye.

Nabonye izina ryanjye ku bafana, amagambo y’indirimbo zanjye, numvise inkuru zibyo umuziki wanjye wakoze cyangwa usobanura ku bantu, nagize abantu bansanga aho ndi bambwira ko nahinduye ubuzima bwabo n’ubuzima bw’imiryango yabo nkora  ibintu byoroshye ntigeze ntekerezaho kabiri ndetse ntanibuka kandi ni ibyiyumvo bishimishije muri aka kazi.

Ntabwo narimbikwiye bafana banjye. Ndabakunda mwese kandi mwese mwankoreye byinshi. Mwakoze mwese."

Konshens yavuze ko yatewe amarangamutima menshi n'urukundo abakunzi be bo muri Kenya bamweretse

Uyu muhanzi uri i Nairobi, nyuma nyuma yo kuva muri Uganda, yavuze ko Kenya ari iwabo cyane ko ari n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Dancehall, by’umwihariko ukundwa cyane muri Kenya.

Igitaramo cye cya nyuma aheruka muri Kenya, cyari icyo kwizihiza mwaka mushya wa 2021, cyabereye ku kibuga cya Carnivore i Nairobi.
Ibi birori byashimangiye umubano we ukomeye nu muziki wo muri Kenya.