Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Kizz Daniel biravugwa ko yaba yatandukanye n’umugore we, ibi ni nyuma yo gusiba amashusho n’amafoto yose ari kumwe n’uyu mugore we..
Kizz Daniel yerekeje kuri Instagram ye asiba amafoto amafoto n’amashusho ari kumwe n'umugore we witwa Mjay Anidugbe, mu gihe yasizeho inyandiko nke z'amatangazo y’ibitaramo bye, bityo rero ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria bikaba bivuga ko bombi bashobora kuba baratandukanye.
Icyakora, kuri Instagram ya Mjay Anidugbe, byagaragaye ko nta kindi kibazo cyabaye cyane ko we atigeze asiba amafoto ari kumwe n’umugabo we Kizz Daniel.
