Mu kiganiro Password gica kuri Televiziyo y’u Rwanda, King James yavuze ko yakuze akunda gusoma cyane amateka, by’umwihariko ajyanye n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Martin Luther King Jr..
Ibyo ngo byagize uruhare runini ubwo yajyaga guhitamo izina ry’ubuhanzi.
Yagize ati:“Nakundaga gusoma amateka ya Martin Luther King. Nari nsanzwe nitwa James izina riri mu rurimi rw’Icyongereza, numva nindenzaho ‘King’ bizaba bisa neza.”
Iri zina “King James” ryamuherekeje kuva atangiye umuziki mu ntangiriro za 2006, rikaba ryaramubereye intwaro yamufashije kwimenyekanisha mu muziki w’u Rwanda no hanze yarwo. Ubu azwi nk’umwe mu bahanzi bubashywe kandi bakunzwe mu muziki w’u Rwanda.
King James yavuze uko izina rye ry'ubuahnzi ryaje

