Ahari, ushobora gutekereza ko Kanye West yacecetse nyuma yo kumara igihe arangwa n’imyitwarire idahwitse. Umwe mu bantu bahisemo kujya kure y’ibibazo by’uyu mugabo, Kim Kardashian, banafitanye abana. Ariko, birasa naho ntaho yamuhungira burundu kuko bafitanye abana, kabone nubwo atabyishimiye. Mu kiganiro giheruka, Kim yarirekuye avuga adaciye ku ruhande.
Kim Kardashian yavuze ko nta mbaraga agifite zo kwijandika mu bibazo bya Kanye West bidashira
Ikigaragara, ni uko hari amahano meshi Kanye West agikora, ku buryo abantu bakumirwa baramutse bayamenye.
Mu myaka myinshi, Kim Kardashian yarengeye umugabo we, nubwo ibibazo byinshi ari we wabaga yabyizaniye. Ariko ibyo byari ibyahise, kuko gutandukana kwabo bisa n'ibyamuhaye kwishyura ukizana, ndetse agatangira kujya kure ya Kanye West.
Icyakora, nubwo aba yifuza kuba kure ye, aracyamuhangayikishije ku bw’abana babo. Iki kiganiro Kim yagiranye na nyina, ni gihamya y’ukuntu ubuzima bugoye kubana n'umuntu ufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.
Nubwo Kanye West bisa nkaho ameze neza ukurikije ubuzima bwe bw’urukundo n’ubutunzi, Kim Kardashian yaciye amarenga ko ibibazo bye bwite bikomeje gukara kurushaho.
Kim yagize ati: “Ibi nabanye na byo ubuzima bwanjye bwose. Ndumva bitakiri ngombwa kubiganiraho, kuko ngomba kubirinda abana banjye. Birasaze rwose. Ni ibintu bigoye kureba umuntu wakundaga rwose kandi mufitanye umuryango, agenda aba umuntu utandukanye cyane nuwo wari uzi.
Kim Kardashian avuga ko nta ko atagize Kanye West, ariko ko aho guhinduka akomeza kuba mubi kurushaho
Ati: “Rimwe na rimwe hari ubwo numvaga yarenze ihaniro. Nageragezaga guhomahoma, bamwe bakabwira bati “bizaba byiza, bizaba byiza, ntugire ikibazo. Wowe umuhe andi mahirwe.” Nakundaga kumara amasaha, amasaha n'amasaha y'umunsi wanjye nkemura ibibazo yateje. Gusa ubu, nta mbaraga mfite.”
