Kim Kardashian yavuze ukuri gushobora kuza kuryana mu matwi ya Pete Davidson

Kim Kardashian yavuze ukuri gushobora kuza kuryana mu matwi ya Pete Davidson

 Jul 22, 2023 - 04:37

Kim Kardashian mu kiganiro The Kardashians giheruka, yavuze ku mubano we na Pete Davidson, ariko ibyo yavugiyemo, ni ukuri kuryana kuri Davidson.

Twese tuzi inkuru y’ukuntu Kim Kardashian bishoboka ko yabanje gutangira gukunda umunyarwenya Pete Davidson, ndetse basomana live mu kiganiro cya Pete Davidson.

Kim Kardashian yavuze ko yahubutse akundana na Pete Davidson 

Ni umugabo Kim Kardashian yatangiye gukundana na we akimara gutandukana n’umuraperi Kanye West. Amezi yakurikiyeho yari akaduruvayo gaturutse kuri Kanye West  ubwe, ndetse yavuze ko azatera ubwoba Pete Davidson ibintu byaje kurangira n'abana babijemo.

Byose byari akajagari gakomeye, ariko ntitwari twigeze twumva icyateye Kim Kardashian gutangira gukundana n’undi muntu byihuse nyuma yo gutandukana na Kanye West. Byari bifitanye isano no no kujya kure y'ibibazo yari arimo uko bishoboka kose, kuruta uko yifuzaga kubana na Pete Davidson.

Kim Kardashian yatesheje agaciro Pete Davidson

Mu gice giheruka cy’ikiganiro The Kardashians, Kim yavuze kuri kiriya gihe mu buzima bwe, kandi yemera ko ibintu  byose yahubutse kuri uyu munyarwenya. Uyu munsi, ntibakundana ariko bakomeje kuvuganaho ibintu bitandukanye. Gusa, aya magambo aherutse kuvugwa na Kardashian, ashobora kutaza gushimisha Pete Davidson.

Nubwo yari azi ko ahubutse, Kardashian arakishinja icyaha ku byo Pete Davidson yanyuzemo. Ibi ni byo koko, kuko niba hari ikintu cyaba kibabaza uyu munyarwenya, ni ukuba yarakundanye na Kim Kardashian, kuko byatumye aca muri byinshi cyane bitari byiza ku buzima bwe bwo mumutwe.

Kim Kardashian n'ubwo avuga ko yahubutse, gusa yicuza ibyo Pete Davidson yanyuzemo kubera we

Dore ibyo Kim Kardashian yavuze ubwo Kendall Jenner yamubazaga niba yarihutishije umubano we na Pete Davidson: “Nihungije inshingano zanjye  kandi ntabwo aribwo buryo bwo gukemura ibibazo. Ni byiza guhangana na byo ukabikemura aho kubihunga. Ntabwo ngiye gufata ibyo nanyuzemo n’ibintu bibi byambayeho ngo mbitware mu buzima bwanjye. Pete yanyuze muri byinshi kubera umubano wanjye na Kanye. Niki nakagombye kwigiraho? Ni gute ibi bizampindura umuntu mwiza? ”