Kim Kardashian aravugwa imyato nyuma yo gutabara ubuzima bwari bugeze habi

Kim Kardashian aravugwa imyato nyuma yo gutabara ubuzima bwari bugeze habi

 Jul 21, 2023 - 06:56

Rurangiranwa mu isi y'imideri, Kim Kardashian yavuzwe imyato n'umugore wavuze ko kuba akiri muzima abikesha uyu mugore, wahoze ari uwa Kanye West.

Kim Kardashian, no kuba icyamamare ku isi yose byamuhaye inyungu nyinshi z’amafaranga, haba ku mbuga nkoranyambaga aho miliyoni z’abayoboke be bamufasha kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ibirango bikomeye, ikiganiro cye bwite hamwe n’umuryango we, ndetse n’ikigo cye cya Skims gikora imyambaro.

Imyambaro ya Kim Kardashian yatabaye ubuzima

Isosiyete ye y'imyambarire, ikora imyenda y’imbere, imyenda ya siporo ndetse na ya myambaro isubiza umubiri ku murongo(bodysuit). Umwe muri iyi myambaro uherutse kurokora ubuzima bw’umugore. Nkuko Angeline Wiley abitangaza, ngo bodysuit yo muri Skims yamurinze gupfa nyuma yo kuraswa inshuro enye.

Angeline Wiley avuga ko umwambaro wakoze na Kim Kardashian wamubujije gupfa nyuma yo kuraswa inshuro enye

Uyu mugore yatangaje iyi nkuru abinyujije kuri TikTok akoresheje amashusho. Wiley yasobanuye neza ibyabaye ku ya 1 Mutarama mu mujyi wa Kansas, muri Leta ya Missouri.

Mu gihe yari ategereje Lyft, yarashwe inshuro enye. Hari ukuntu yashoboye kubaho kandi ikiruta byose, ashimira uwahoze ari umugore wa Kanye West.

Yabisobanuye agira ati: “Kim Kardashian yarokoye ubuzima bwanjye. Ati: “Ku mugoroba w'umwaka mushya narashwe inshuro enye. Ijoro narashwemo, nari nambariye kuri bodysuit ya Skims.

Kim Kardashian yishimiye ubuhamya bwa Angeline Wiley

Iyi bodysuit, yari imfashe neza ku buryo byambujije kuva amaraso menshi.” Avuga ko iyi bodysuit yakoze nk’ingabo  ikingira umubiri we.

Nyuma y’ibyabaye, Wiley avuga ko agiye kugura imyenda myinshi  kwa Kim Kardashian kuko yamenye ko agomba kuyambara buri munsi.

Yashoje agira ati:”Ushobora kubyita ibyateganijwe, cyangwa ko byakozwe n'Imana, ariko rwose ngiye kubyita Kim!” Iyi nkuru yabaye kimomo, ku buryo na Kim ubwe yayakiriye, akanayishimira cyane.