Kera kabaye urwa Rayon Sports n'Intare FC rwabonye gica

Kera kabaye urwa Rayon Sports n'Intare FC rwabonye gica

 Apr 4, 2023 - 14:07

Nyuma y'igihe kitari gito urubanza rwa Rayon Sports na Intare FC rwarananiranye, komisiyo y'ubujurire muri FERWAFA yatanze umwanzuro ntakuka kuri iki kibazo.

Komisiyo y'ubujurire muri FERWAFA yatanze umwanzuro ntakuka ku rubanza rwa Rayon Sports na Intare FC rwari rumaze igihe rushyushya imitwe y'abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023 nibwo hari hategerejwe umwanzuro wa komisiyo y'ubujurire ya FERWAFA, nyuma y'uko umwanzuro wari wafashwe Intare FC yari yawujuririye.

Tariki 08 Werirwe 2023, nibwo hari hateganyijwe umukino wo kwishyura muri kimwe cya munani cy'Igikombe cy'amahoro wari guhuza Rayon Sports na Intare FC, nyuma y'uko umukino ubanza wari warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1.

Uyu mukino wari kubera i Bugesera saa 12:30 byarangiye usubitswe kuko havutse impungenge ko hashobora kongerwaho iminota mu gihe aya makipe yaba anganyije, kandi saa 15:00 kuri iki kibuga hari kubera indi mikino.

Nyuma y'iminota mike Rayon Sports yahise itangaza ko yikuye mu gikombe cy'amahoro, ariko nyuma y'ibiganiro na FERWAFA, iyi kipe yemera kugaruka mu irushanwa.

Ibi nibyo byateje impaka zikomeye kuko Intare FC itemeraga ko ikipe yikuye mu irushanwa yagaruka ngo bakine, ndetse ikavuga ko yasuzuguwe kuko mu nama zahuje Rayon Sports na FERWAFA Intare FC yo itigeze itumirwamo.

Nyuma y'uko FERWAFA yari yafashe umwanzuro w'uko Intare FC zakwemera gukina uyu mukino na Rayon Sports ariko Intare FC ikajuririra uyu mwanzuro, kuri uyu wa Kabiri nibwo komisiyo y'ubujurire nayo yaje ishyigikira uyu mwanzuro.

Kugeza ubu amakipe yombi yamenyeshejwe ko azakina uyu mukino, itariki uzaberaho akaba azayimenyeshwa mu minsi iri imbere.

Uyu ni umukino wo kwishyura muri kimwe cya munani, ariko andi makipe yageze muri kimwe cya kane araza gukina imikino ibanza kuri uyu wa Gatatu, mu gihe Police FC yo izategereza izatambuka hagati ya Rayon Sports na Intare FC.

Rayon Sports na Intare FC bazisobanura mu kibuga