Kanye West yakuriweho Visa yo kwinjira muri Australia kubera indirimbo ye

Kanye West yakuriweho Visa yo kwinjira muri Australia kubera indirimbo ye

 Jul 2, 2025 - 16:16

Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West, yambuwe visa yo kwinjira muri Australia nyuma yo gusohora indirimbo nshya isingiza Adolf Hitler, ibintu byateye impaka ndende ku mbuga mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Australia, Tony Burke, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu ya Australia (ABC). Burke yavuze ko icyemezo cyo gukuraho visa ya West cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse ku ndirimbo ye yitwa Heil Hitler, yasohotse mu ntangiriro za Gicurasi 2025.

Yagize ati:“Nta muntu numwe wemerewe kwinjira muri Australia igihe ibyo avuga bigaragaza urwango ku bwoko runaka. Iyo umuntu avuga ko urwango ku Bayahudi rufite ishingiro, nta mwanya aba afite hano.”

Indirimbo Heil Hitler yamaganywe n’imiryango myinshi irengera abantu n’amadini, ndetse ikaba yaraciwe ku mbuga nyinshi za digitale zicuruza umuziki kubera ubutumwa buyirimo bwafashwe nk’ubutesha agaciro amateka y’ihohoterwa ryakorewe Abayahudi.

Kanye West, uzwiho imyitwarire ishamaje n’ibitekerezo bikabije, amaze igihe ashinjwa gutanga amagambo y’urwango n’amacakubiri, cyane cyane ku Bayahudi. Uyu muraperi ufite umugore w’umunya-Australia, Bianca Censori, yigeze no gushinjwa gushyigikira Hitler mu magambo ye yo mu itangazamakuru, bikaba byaratumye anengwa bikomeye.

Minisitiri Burke yavuze ko nubwo West yari asanzwe yemererwa kwinjira muri Australia, ibi bikorwa bye bishya byatumye hasubirwamo dosiye ye, maze hafatwa umwanzuro wo gukuraho visa ye, bitaramenyekana niba bizamubuza burundu kwinjira muri icyo gihugu.

Si ubwa mbere Australia ifata icyemezo gishingiye ku magambo ya Kanye West. Mu mwaka wa 2023, Minisitiri w’Uburezi w’icyo gihugu, Jason Clare, nawe yari yagaragaje impungenge ku magambo ya West yerekeranye na Hitler n’itsembabwoko ryakorewe Abayahudi (Holocaust), avuga ko ibyo bishobora kumubuza kwinjira mu gihugu.

Ubu, ntibiramenyekana niba Kanye West azongera gusaba visa nshya, ariko Minisitiri Burke yasobanuye ko “buri busabe bushya buzajya busuzumwa ku buryo bwihariye, hakurikijwe amategeko n’amahame y’igihugu.

Kanye West yakuriweho Visa yamwereraga kwinjira muri Australia