Kajala Masanja aharanira gutera ikirenge mu cya Serena Williams

Kajala Masanja aharanira gutera ikirenge mu cya Serena Williams

 Sep 12, 2024 - 19:11

Umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomeye mu gihugu cya Tanzania, Kajala Masanja yahishuye ko gukora imyitozo ngororamubiri myinshi atabikora agamije gushaka ikimero kiza nk'uko bamwe babikora, ahubwo we ari uko yifuza kumera nka Serena Williams.

Umukinnyikazi wa filime muri Tanzania, Kajala Masanja yavuze ko akora imyitozo ngororamubiri buri munsi kuko yifuza kumera nk’umukinnyi wa tennis uzwi cyane ku isi, Serena Williams.

Serena, umuvandimwe wa Venus Williams, amaze imyaka myinshi akina uyu mukino kandi yegukana ibikombe bikomeye ku isi, harimo nka US Open izwi cyane na Wembledon, kuri ubu na bo bombi bazwiho kwitoza kimwe na Kajala kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.

Kajala avuga ko ubusanzwe yiyiziho kuba agira ikimero kiza

Kajala yavuze ko imyitozo ngoramubiri ari ikintu kiri mu maraso ye kandi rwose ayikora buri gitondo. Yavuze ko kuva yatangira ubu hashize imyaka inne kandi akaba abikora kugira ngo agumane ubuzima bwiza nubwo hari na muganga wamugiriye inama, nubwo benshi bakeka ko abikora kuko ashakisha imiterere myiza nk’uko benshi babigenza.

Avuga ku miterere y’umubiri we, yavuze ko ashimira Imana kuko asanzwe ateye neza kandi atari ikintu agomba kuvunika ashaka ahubwo ari impano yavukanye.

Yagize ati:“Imyitozo ngororangingo ni ikintu kiri mu maraso yanjye. Nkunda cyane kujya gukora siporo mu gitondo kuko iyo mbisoje nkora ibintu byanjye nimugoroba, cyane cyane mu mpera z’icyumweru. Nanjye ndashaka rwose kumera nka Serena Williams mu myitozo ye nanjye sinkore imyitozo kugira ngo ngire imiterere myiza nk’uko benshi babigenza kuko imiterere myiza narayivukanye.“

Ati:“Kugeza ubu, hashize imyaka ine ntangiye imyitozo, kandi nabigize akamenyero ku buryo iyo ntabikoze, numva ndwaye.”