Abafana banenze umuhanzi w’Umunyamerika John Legend nyuma yo kuririmba nabi indirimbo y’umuhanzi nyakwigendera Price mu nama y’ishyaka rya Democratic Party (DNC).
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakunzi b’umuziki bikomye uyu muhanzi bavuga ko icyo gitaramo cyari cyiza ariko akaba atagomba kuririmba indirimbo ya Prince kuko yayidobeje.
Uwahoze ari umuyobozi wa nyakwigendera Prince, L. Londell McMillian na we yunze mu ry’abo bafana asobanura ko atigeze aririmba neza iyo ndirimbo ya Prince yise ‘Let’s Go Crazy’ nubwo yari yakoze akazi keza muri icyo gitaramo.
Icyakora, abafana bashimye umucuranzi wa gitari umaze igihe kinini akaba n’umucuranzi wa Prince, Shelia E, kuba yaracuranze iyo ndirimbo neza muri icyo gitaramo, mu gihe basabye Lenged kutazongera gukora ibintu nk’ibyo kuko byatuma abantu bareka gukurikira ibihangano bye.
Twabibutsa ko Prince Rogers Nelson yavutse ku ya 7 Kamena 1958 apfa ku ya 21 Mata 2016 afite imyaka 57.
