Jennifer Lopez yahaye inkwenene abamushinja kwiyambika ubusa

Jennifer Lopez yahaye inkwenene abamushinja kwiyambika ubusa

 Jan 3, 2026 - 18:56

Umunyamidel akaba n’umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jennifer Lopez (J.Lo), yasubije abantu bamunenga ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kwambara imyambaro igaragaza umubiri we cyane.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atakitaye ku bitekerezo byabo kandi ko bitamubabaza na gato.

Lopez, ufite imyaka 56, yabigarutseho ubwo yari mu gitaramo cya mbere cy’imideli n’umuziki (Residency) cyabereye mu mujyi wa Las Vegas mu ntangiriro z’iki cyumweru. 

Imbere y’abafana, yavuze ko amaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro ku buryo ashobora kwirengagiza amagambo menshi amuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati:“Ndashimira Imana ko maze igihe kirekire nkora ibi. Ubu nshobora kwirengagiza byinshi. Mu by’ukuri, ayo magambo nta gaciro afitie." Ni amagambo yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye kuri TikTok, yafashwe n’umwe mu bitabiriye icyo gitaramo.

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko hari n’igihe afata ayo magambo nk’urwenya, akemeza ko bamwe mu bamunenga bavuga ibintu bimusetsa aho kumubabaza. 

Yagize ati:“Rimwe na rimwe ndaseka ibyo mbona kuri internet. Baravuga bati:‘Kuki ahora yambaye atyo? Kuki atambara ajyanye n’imyaka ye? Kuki ahora yambaye ubusa?"

Mu byishimo n’urwenya, Lopez yongeyeho amagambo yateje urusaku n’ibitwenge mu bafana, agira ati:“Iyo nawe uza kuba ufite amatako nk’aya, nawe wari kwambara ubusa!”

Ibi Lopez yavuze byahise bitera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. 

Bamwe mu bafana n’abakurikiranira hafi imyidagaduro bamushimiye kwigirira icyizere, kwiyakira no kwamagana imyumvire yo gupima abagore hashingiwe ku myaka cyangwa ku myambaro bambara. Gusa hari n’abandi bakomeje gutsimbarara ko abahanzi bakwiye kwitondera indangagaciro za sosiyete bakirinda imyambarire ishobora gufatwa nk’itesha agaciro umuco.

Nubwo impaka zikomeje, Jennifer Lopez yagaragaje ko atazigera ahinduka kubera amagambo y’abantu, ashimangira ko kwiyemera no kuba uwo ari we nyir’izina ari byo bimuha imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rw’ubuhanzi, yaba mu muziki, sinema cyangwa mu mideli.

Jennifer Lopez yasubije abamushinja kwiyambika ubusa 

Jennifer Lopez yavuze ko ibyo abantu bavuga bitazahindura uko yambara