Jackie Chandiru yahishuye urwo yahuye na rwo mu gitaramo cya ‘Blu 3 Reunion Concert’

Jackie Chandiru yahishuye urwo yahuye na rwo mu gitaramo cya ‘Blu 3 Reunion Concert’

 Jun 29, 2024 - 16:50

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Jackie Chandiru, yahishuye ko mbere y’uko ajya ku rubyiniro mu gitaramo cyo kwiyunga na bagenzi be babarizwa mu itsinda rya ‘Blu 3’ baherutse gukora mu mpera z’icyumweru gishize, yahuye n'uburwayi ariko abasha kubitambukamo aririmbira abantu.

Jackie Chandiru yavuze ko ku munsi w’igitaramo yagize ubwoba budasanzwe atigeze agira ikindi gihe ku buryo byahise bimuviramo uburwayi bw’impiswi mu buryo nawe atazi, atari aniteguye. Ati “Nagize impiswi bikomeye.”

Avuga ko ubu burwayi buvanze n’ubwoba byamuzahaje muri ako kanya ari nako aribwa mu nda, nta kintu ashobora kurya, yagerageza no kunywa amazi akagaruka.

Akomeza avuga ko icyo gihe nta kindi kintu yakoze uretse kujya mu cyumba maze arasenga, mu kanya gato nibwo yaje kumererwa neza.

Ati “Nari mfite ubwoba kandi ndibwa no mu nda, sinashoboraga kugira ikintu ndya n’amazi nanywaga yaragarukaga. Nibwo naje kumenya ko ari ubwoba mfitiye urubyiniro, njya mu cyumba ndasenga mu kanya gato mererwa neza.

Nubwo ariko ibi byose byamubayeho ntibyamubujije gutanga ibyishimo ntihagira n’umwe umenya icyabaye ndetse afatanyije na bagenzi be Liliane Mbabazi na Cindy Sanyu iki gitaramo bakigize amateka nyuma y’imyaka 16 bari bamaze batandukanye.

Jackie Chandiru yahishuye ko yahuye n'uburwayi mbere y'uko ajya  ku rubyiniro