Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Uganda Jackie Chandiru akomeje gushavuzwa nuko agejeje imyaka 39 yarakoze ibishoboka byose ngo abyare umwana, ariko bikaba byaranze burundu, aho kuri iyi nshuro yongeye gusangiza abakunzi be akababaro kuzuye mu mutima we.
Mu kiganiro Chandiru yagiranye na Galaxy TV, yavuze ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo abone umwana biranga, none ubu akaba yararangije gucika intege, hasigaye ubuntu bw'Imana.
Yagaragaje ko ikintu cyimushavuza cyane, ari ukuba abantu bakomeza kumubaza impamvu atabyara, kandi ntacyo atakoze ngo abone umwana ariko bikananirana, aho avuga ko bamwe bakomeza no kumunenga bavuga ko nawe yaba abifitemo uruhare.
Mu myaka yashize, Jackie Chandiru yakomeje kugirana umubano n'abagabo batandukanye ngo arebe ko yabona urubyaro, ariko ntibyakunda, aho kuri we avuga ko yakoze ibyari mu bushobozi bwe, ibindi birenze ubushobozi bwe. Kuri ubu Chandiru akaba abana na Nol Van Vliet guhera mu 2015.



Jackie Chandiru akomeje gushavuzwa nuko yabuze urubyaro
