Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JaRule, yanenze abagabo bagiharaye kwambara amapantaro acitse(déchiré), kuko ari imyambarire ya kera.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo uyu munyabigwi mu njyana Hip-hop abinyujije kuri Instagram ye yanenze iyo myambarire aseka bikomeye abagabo bagikomeje kwambara iyo myam yashishimuye kugeza na n'ubu.
Ja Rule w'imyaka 48 y'amavuko asa nkaho adafite umwanya muburyo bwa jans yashishimuye cyangwa uburyo ubwo aribwo bwose bwimyenda yashishimuye kuko abona iyo myambarire itajyanye n'igihe.
Uyu muraperi akaba n’umukinnyi wa filime yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo 'Holla, holla', 'Clap Back', 'Always on Time’, 'Thug Lovin', ndetse yagaragaye muri filime nyinshi nka 'Beef, I’m In Love With Charch Girl’.
