Iyi nkuru ije nyuma y’uko Hamas isubije imirambo y’imfungwa ebyiri z’Abanya-Israel, ikavuga ko itabashije kubona indi mirambo y’abari barapfuye kubera kubura ibikoresho byihariye byo gutabara mu nyubako zasenyutse.
Hamas yasobanuye ko ibibazo bya gisirikare n’ibura ry’ibikoresho bikenewe mu bikorwa by’ubutabazi bikomeje kubangamira imbaraga zabo zo gushakisha no kugarura imirambo y’abandi banyagihugu ba Israel bapfiriye mu maboko yabo.
Ariko ibyo byasubije inyuma icyizere cy’amahoro, bituma Minisitiri Katz atangaza amagambo akomeye, agira ati:“Nibirangira Hamas itubahirije ibyo twumvikanyeho, tuzafata ingamba zacu, kandi ibikorwa bya gisirikare bizasubukurwa ako kanya.”
Kugeza ubu, Hamas imaze kurekura imfungwa 20 zikiri bazima, ndetse yemeje ko yamaze gutanga imirambo 30 y’Abanya-Israel bapfiriye mu maboko yabo kuva intambara yatangira.
Amasezerano y’amahoro hagati ya Israel na Hamas, akaba akiri mu rwego rwo kugerageza, aho gamije kugabanya ibibazo ku basivili n’ugutangiza ibiganiro bihoraho byo kubaka amahoro arambye muri Gaza.
Ariko kugeza ubu, icyizere kiracyari gike, kuko impande zombi zikomeje gushinjana kudashyira mu bikorwa ibyo zari zemeranyijweho, ibintu bishobora gusubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu nzira y’amahoro.
Minisitiri w'Ingano muri Israel yatangaje ko igihugu cye kiteguye gusubukura intambara
