Usher hari abamushinja kuba nyirabayazana w’umubano wa Keke Palmer na se w’umwana we, n’ubwo nta ruhare rufatika yagize mu byabateranyije. Nyuma y’iminsi mike, Keke Palmer ashwanye n’umugabo kubera imyambarire n'imyitwarire ye mu gitaramo cya Usher, nyamara uyu muhanzi w’icayamamare mu njyana ya R&B yaririmbiye Saweetie, undi mugore ufite umukunzi, mu ijoro ry’itaramo cye i Las Vegas.
Usher ukunze kuririmbira abagore ataitaye ko bafite abagabo, iyi ngeso ye ikomeje gusenyera bamwe
Umuraperi YG na Saweetie bamaze amezi menshi bakundana kandi abafana bari bashishikajwe no kureba uko yakwitwara ku mashusho Usher arimo kuririmbira umugore we. Umukunzi wa Palmer yamukojeje isoni ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’imyitwarireye mu gitaramo giheruka, ndetse benshi bari biteze ko YG aribyo aribuze gukora.
Nyamara, YG ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’aya mashusho. We na Saweetie bagaragaye bari kumwe mu kabari ko mu burengerazuba bwa Hollywood ku isabukuru ye, iminsi mike mbere yuko yitabira igitaramo cya Usher.
Usher amaze imyaka myinshi aririmbira abagore, kandi rimwe na rimwe baba ari abagore bubatse, ariko umufasha wa Palmer, Darius Daulton, we ntibyamushimishije cyane ko yavuze ko yari yiyambitse ubusa ngo ashimishe Usher.
Kuba YG yaruciye akarumira nyuma yo kubona yaya amashusho, byamuhesheje ishimwe ku banenze Daulton, ariko uburyo Saweetie yitwaye kuri Usher, bitandukanye cyane n’uko Palmer yitwaye.
Nyuma yo kubona ibyabaye kuri Keke Palmer, Saweetie we yanze kuririmbana na Usher
Saweetie ashobora kuba yarigiye ku byabaye kuri Palmer, wanenzwe kuba yaritwaye nk’ingaragu kuri Usher, mu gihe Daulton yari murugo arera umwana wabo.
Ibya Keke Palmer byaje kugera i wandabaga, nyuma yuko bombi barekeyeho gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakanahanagura ibimenyetso byose by’imibanire yabo. Twizere ko, YG na Saweetie na bo bitaza kuzamaba.
