Ni ijambo yagejeje ku banyarwanda mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA). Ati:”Biragaragara ni intambwe nziza twifuza kongera tugashyira imbaraga mu kugera ku ngamba twihaye”. Perezida Kagame yavuzeko abantu bakomeza kubakira ku Bihari mu kugera ku bindi. Ati:”Imbaraga zihari zingana n’izo dushyiramo. Abantu baritanze barakora, barumva, amikoro si menshi cyane ariko dukoresha amikoro make tukagera kuri byinshi. Ibikorwa n’ibigerwago birahura”.
U Rwanda ku meza y’icyubahiro ku ruhando mpuzamahanga
Perezida Kagame avugako ibikorwa mu Rwanda ubwabyo byivugira. Ati:”Abantu ntibashobora kujijwa kuko ibikorwa birivugira. Ikiri imbere ni ibikorwa”.
Amashanyarazi ari mu gihugu ku ijanisha rya 70%. Perezida Kagame akomoza kuri ibi bikorwa by’iterambere ati:”Leta ikora ibishoboka byose kugirango abanyarwanda biteze imbere. Leta nicyo ibereyeho. Iba igomba gukora ibiyireba kugirango itange ibikenewe”. Yavuzeko ibimureba ari u Rwanda ibindi bihugu ntibimuraje ishinga. Ati:”Ibindi bihugu ntabwo nabitaho umwanya. Ibyo tugomba gukora ni uguteza imbere abanyarwanda”.
Perezida Kagame asaba abanyarwanda kurinda ibikorwaremezo baba bahawe. Ati:”Baba bakwiriye kubibungabunga kugirango hatazagira abongera gusaba bene ibyo bikorwa kandi Leta yarabibagejejeho”.
U Rwanda na RDC
Buri kintu cyose gifite amateka. Ati:”Amateka y’abavuga ikinyarwanda muri RDC arazwi”. Akomeza avugako “Twabaye muri ibi bibazo, twagerageje kugaragaza ibibazo ariko ntacyo babikozeho. Niyo mpamvu bihora bigaruka”.
Yongeyeho ko M23 yari ihari mu 2013 igateza ibibazo mu karere. Ati:”Twigeze kubabwirako biriya bibazo bidakeneye kurwana. Ahubwo bakeneye kuganira bigakemuka mu nzira nziza”. Perezida Kagame avugako bamwe muri abo barwanye bahungiye mu Rwanda abandi bagahungira muri Uganda.
Kuba bavuga ikinyarwanda kandi ari abo muri RDC si ikibazo cyabo, si ikibazo cya RDC cyangwase u Rwanda. Igikenewe rero ni ukubaha uburenganzira bakabaho nk’abandi banye-Congo.
Kuvugako ari abanyarwanda ni amakosa. Babayeho muri RDC imyaka myinshi no kuva mu gihe cy’ubukoloni. Kubasubiza mu bihugu bitari ibyabo sicyo gisubizo kuko bagiye hariya mu bihe bya gikoloni. Bariya barwanira mu mashyamba ya RDC perezida Kagame avugako barwanira ubusa. Ati:”Bamwe bavugako boherejwe n’u Rwanda nyamara twe dushaka amahoro”.
Perezida Kagame yatangaje nta kibazo abona mu kuba Leta ya Congo itifuza ko Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iz’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Ati” Ntawe turi kwingingira cyangwa kumuhatiriza kumufasha “
Ikibazo cy’abimukira bazava mu Bwongereza
Iki kibazo mu kugisubiza yavuzeko ari ikibazo giteye inkeke ku isi yose. Bariya bavuye muri Libya, Afghanistan, n’ahandi. Barabagurisha nkuko wagurisha ibicuruzwa. Abandi bagwa mu Nyanja. Ati:”Igihe nayoboraga Africa Union nababwiyeko hari uburyo twakemura iki kibazo ku buryo aba bahunga tubaha ubuzima bwiza. None baracyahura n’ibibazo”.
Bariya bari mu Bwongereza bazaza mu Rwanda. Ati:”Ubwongereza bwahuye n’ibibazo byo kugira abimukira bagurishwa igiciro nk’ibicuruzwa. Igihugu cyose kizatwegera kikatugezaho ibibazo tuzabumva ariko ntabwo twakumva abaduteza ibibazo kuko turi igihugu kidafite imitungo kamere yo kwita kuri abo batugana. Icyo mvuga ni ukutwongerera ibibazo batubwira kubitaho”.
Yakomeje “Igihe nari impunzi mu myaka ishize. Nigeze gusaba gutaha baratubwira ngo u Rwanda ni ruto kandi ruruzuye. Mugume aho muri. Twebwe twizeko ahantu hato abantu biga uko bahabana”.
