Amakuru aturuka mu nyandiko z’urukiko agaragaza ko Teyana Taylor yahawe miliyoni 10 z’amadolari mu mafaranga, ndetse akanahabwa inzu enye zifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.
Uretse ibyo, azatunga kandi imodoka zihenze zirimo Maybach ifite agaciro k'ibihumbi 300 by'amadorari, Mercedes-Benz Sprinter y'ibihumbi 80 by'amadorari ndetse na bus itwara abahanzi (Tour Bus) ifite agaciro k'ibihumbi 700 by'amadorari.
Byongeye kandi, Teyana Taylor azakomeza gutunga no kuyobora ibigo bye byose ku giti cye, n’ubwo yamaze guhabwa hafi 75% by’umutungo wose wa Iman Shumpert wari warakusanyijwe mu gihe babanag.
Nkaho bidahagije, Iman Shumpert azajya atanga ibihumbi 8,000 buri kwezi nk’inkunga yo kwita ku bana babo, akanishyura byuzuye amafaranga y’ishuri n’ay’ubuvuzi bwabo.
Amakuru avuga ko mu gihe cy’ubukwe, Iman Shumpert yari yarashyize umutungo we wose muri konti bari bahuriyehi n’umugore we, ibintu byatumye nyuma yo gutandukana asigara afite hafi miliyoni 2 z’amadolari gusa, ndetse bikavugwa ko nta n’inzu yo guturamo asigaranye.
Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza impuhwe kuri Iman Shumpert, abandi bakavuga ko ari isomo rikomeye ku bashyingiranywe ku bijyanye n’imicungire y’umutungo n’amasezerano y’ubukwe.
Iman Shumpert yamamaye mu makipe akomeye nka Houston Rockets na Cleveland Cavaliers
Iman Shumpert yahye umugore we umutungo hafi ya wose
