Muri Brazil hari inkuru y'akababaro biturutse ku rupfu rwatunguranye rw'umuhanzi Darlyn Morais umwe mu bakunzwe muri icyo gihugu azize kuribwa n'igitagangurirwa.
Uyu mugabo w'imyaka 28 y'amavuko, akaba yarariwe n'iki gitagangurirwa ubwo yari iwe mu rugo mu Majyaruguru y'umugi wa Miranorte ku wa 31 Ukwakira 2023.
Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw'isi biri kwandika ko iki gitagangurirwa cyariye uyu mugabo mu maso, ariko atinda kujya kwa muganga.

Umuhanzi Darlyn Morais yishwe n'igitagangurirwa
Ubwo yazaga kwerekeza mu bitaro bya 'Palmas General hospital' ku Cyumweru cyashize, bwakeye yitabye Imana kuko yapfuye ku wa Mbere w'iki Cyumweru.
Umukobwa wa Morais ufite imyaka 18, yatangarije ibitangazamakuru byo muri Brazil ko yagiye kwa muganga afite ububare bukabije cyane bizera ko aza kumera.
Ni mu gihe umugore we Jhullyenny Lisboa yatangaje ko umugabo we yatangiye gucika intege cyane ndetse uruhu rwe rutangira guhinduka aho yari yarumwe n'icyo gitagangurirwa.

Umuhanzi Darlyn Morais yapfuye afite imyaka 28
Wesleya Silva akaba mubyara wa Darlyn Morais akaba yatangaje ko Morais yahoraga ari umugabo wishimye kandi ahorana n'inshuti ze. Morais akaba yasigiye abana babiri umugore we Jhullyenny Lisboa.
Akaba yamusigiye umukobwa ufite imyaka 6 ndetse n'umuhungu w'umwaka umwe. Ni mu gihe wa mukobwa w'imyaka 18 twavuze haruguru, Morais yamubyaye ku wundi mugore.
