Igihembo Tyla yegukanye muri 'MTV Video Music Awards' cyateje impagarara

Igihembo Tyla yegukanye muri 'MTV Video Music Awards' cyateje impagarara

 Sep 12, 2024 - 16:29

Umuhanzikazi Tyla akomeje guteza impaka z'urudaca nyuma y'uko yegukaye igihembo cy'indirimbo nziza ya Afrobeats, 'Best Afrobeats', nyamara we akavuga ko aririmba injyana ya Amapiano.

Ni impaka zikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri Nigeria, nyuma y'uko Tyla ahigitse abarimo, Burna Boy, Davido, Ayra Starr, akabatwara igihembo cy'indirimbo nziza iri mu njyana ya Afrobeats, 'Best Afrobeats Award'.

Ni igihembo yegukaye abikesha indirimbo ye 'Water' yanamuhesheje amahirwe yo kwegukana igihembo cya Grammy.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango ubwo yakiraga iki gihembo, Tyla yavuze ko we yaturutse muri Afrika y'Epfo ahagarariye injyana yabo ya Amapiano ndetse n'umuco waho aho kuba injyana ya Afrobeats.

Yavuze ko nubwo injyana ya Afrobeats ariyo yagejeje kure umuziki wa Afrika ndetse igafungurira amarembo benshi, ariko umuziki wa Afrika urimo uravangitiranye rw'izindi njyana nyinshi.

Ati "Naturutse muri Afrika y'Epfo kandi nkaba mpagarariye Amapiano n'umuco wange."

Nubwo hari abantu bishimiye ko yashyize umucyo ku byo Abanya-Amerika bishyizemo ko abahanzi bose bo muri Afrika bose baririmba injyana ya Afrobeats, ariko kandi ku ruhande rw'Abanya-Nigeria byababaje cyane.

Muri Nigeria bakomeje kugaragaza ko babajwe n'uko iki gihembo kitahawe umwe mu bahanzi babo bemera ko bakora iyi njyana ndetse ari naho hafatwa nk'aho yavukiye, ahubwo bakagiha Tyla kandi we avuga ko adakora iyi njyana ya Afrobeats.

Umwe mu banyamakuru bakomeye muri Nigeria witwa Do2tun yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, anenga bikomeye Tyla kuba yemeye kwakira iki gihembo kandi abizi ko koko adakora iyi njyana ndetse n'indirimbo yegukanye iki gikombe akaba avuga ko itari mu njyana ya Amapiano.

Yavuze ko Tyla yagombaga kwanga kwakira iki gihembo, ahubwo agaharira abandi bagikwiye bari bahatanye.