Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023 nibwo abakunzi ba ruhago mu Rwanda bacitse ururondogoro batavuga rumwe, nyuma y'ibaruwa ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwandikiye ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru(RBA).
Iyi baruwa yasubizaga RBA iyimenyesha ko amafaranga yifuza gutanga ku burenganzira bwo kwerekana no kogeza shampiyona y'u Rwanda atakiriwe, bakaba basabwa byibuze kugeza miliyoni 400 z'amanyarwanda kugira ngo ihabwe ubu burenganzira.
Iyi baruwa kandi yavugaga ko mu gihe ayo mafaranga yaba ataraboneka, RBA ihita yamburwa uburenganzira bwo kogeza no kwerekana imikino ya shampiyona bivuze ko imikino y'umunsi wa gatanu itazerekanwa.
Umuyobozi wa Televizio y'u Rwanda Munyangeyo Kennedy yagize icyo avuga kuri aya makuru akomeje gucicikana hirya no hino mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'imikino.
Munyangeyo yabajijwe niba koko baciwe miliyoni 400 Frw ku kwerekana shampiyona y'u Rwanda, asubiza ati:"Mu nama twakoze mbere y'uko bajya muri Tanzania baratubwiye bati rero kugeza ubu ntawundi ugaragaza ubushake bwo kwerekana shampiyona nimwe mwenyine, nimugende mutange ubusabe bwanyu. Ubusabe twarabubahaye bitewe n'amikoro dufite. Nta gisubizo twabonye."
Munyangeyo yavuze ko nta bwumvikane bwigeze buba hagati ya RBA na Rwanda Premier League ngo wenda bavuge ko babihindutse, ibi biza binyomoza ibyavugwaga ko baba bari baramaze kumvikana miliyoni 380.
Amasezerano RBA yari ifitanye na FERWAFA yo kwerekana shampiyona y'u Rwanda yarangiranye na shampiyona 2022/2023 ariko RBA ikomeza kwerekana imikino ya shampiyona muri shampiyona 2023/2024, kubera iki?
Munyangeyo yagize ati:"Twagaragaje ubushake bwo kwereka abanyarwanda shampiyona baratubwira ngo ubwo mugaragaje ubushake mube mukomeje. Ibyo byose twabikoraga nk'abantu bashaka gukorera u Rwanda, baratubwira bati 'ubwo tuzumvikana nitutumvikana muzahagarika."
Uyu muyobozi wa Televiziyo y'u Rwanda kandi yatangaje ko ku kijyanye na miliyoni 400 Frw basabwa ngo bemererwe kwerekana no kogeza iyi mikino, yavuze ko amikoro naboneka bazazitanga ariko ngo nataboneka abanyarwanda bazabababarire ntako bazaba batagize.
Ibiganiro hagati ya RBA na Rwanda Premier League bishaka umwanzuro birakomeje
