Ibyo Drake yakoreye Stephen Curry mu gitaramo ntabwo byanyuze umugore we

Ibyo Drake yakoreye Stephen Curry mu gitaramo ntabwo byanyuze umugore we

 Jul 21, 2023 - 04:16

Mu gitaramo cya Drake giheruka, yakiriyemo abashyitsi b'imena, Stephen Curry n'umugore we Ayesha Curry, yanagerageje kwereka urukundo, ariko ntibinyure umugore we.

Umukinnyi w'icyamamare muri NBA, Steph Curry n'umugore we Ayesha, bari bitabiriye igitaramo cya Drake “It’s All A Blur” muri Barclays Centre i Brooklyn mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Muri aya mashusho yakwirakwiye kuri interineti, Drake agaragara avugana n’uyu mukinnyi wa Golden State Warriors.

Drake yagaragarije urukundo Stephen Curry, gusa ntibyashimishije umugore we, Ayesha 

Drake, atangaza ko Steph ari muri iki gitaramo yagize ati: “Ninjije umuvandimwe wanjye hano, bavuga ko dusa. Musakuze mwakire umuvandimwe wanjye Steph Curry hano, ndetse n'umwiza Ayesha Curry.”

Mu gihe ibihe byiza hagati y’uyu mukinnnyi ufite ibikombe bya NBA inshuro enye n’uyu muraperi wo muri Canada byarivibintu biryoheye amaso, abiitegereje neza aya mashusho, babonye Ayesha asa nkaho atishimiye iki gitaramo.

Mu gihe Drake na Curry basa nkaho bari bameze neza, Ayesha we yireberaga umugabo ubwo yavuganaga na Drake, ari na ko yari ahugiye ku kinyobwa cye atitaye kuri Drake, ibintu byatumye abafana batekereza byinshi ku myitwarire ye.

Ayesha ndetse bisa  nkaho yemeye ibyo aba bafana bavuze  ku rubuga rwe rwa Instagram, ashyiraho ifoto yo mu gitaramo yerekana Steph areba kamera, maze yandikaho ngo "Mu by'ukuri kandi, ubu yibwira ko byose ari ibintu bidasanzwe!." Ibi bigaragaza ko uyu mugore atashimishijwe n'ibyo Drake yakoze, ndetse no kuba yavuze ko asa n'umugabo we.

Ayesha Curry, ntabwo yishimiye amagambo ya Drake 

Curry aherutse kugaragara ku kibuga cya golf vuba aha, aho arimo kwishimira ibiruhuko by’impeshyi. Ikindi kandi, yatwaye irushanwa rya ACC Celebrity tournament muri golf, yabereye mu kiyaga cya Tahoe umunsi umwe mbere y’iki gitaramo.