Mu minsi ishinze nibwo Davido mu kiganiro ‘Big Hommies House Podcast’, yumvikanye aburira Abanya-Nigeria batuye muri Amerika ariko bakaba bifuza kugaruka gutura muri Nigeria, avuga ko ubukungu bw’igihugu budahagaze neza.
Nyuma yo gutangaza aya magambo, Davido yatangiye kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibyo yavuze ari ugusiga icyasha igihugu cyamugize uwo ari we ubu, ndetse bamusaba ko yasubira mu itangazamakuru agahinyuza ibyo yavuze.
Icyakora Davido ntiyigeze asubira mu itangazamakuru ngo avuguruze ibyo yavuze, bituma bamwe batangira kumwandikira bamutera ubwoba bamubwira ko bazica igitaramo afite i Lagos muri Nigeria mu Ukuboza 2024.
Kuri ubu ibyamamare birimo umukinnyi wa filime ukomeye muri Nigeria witwa, Kanayo O Kanayo ndetse n’umuraperi Ruggedman batangiye kumuvuganira.
Kanayo O Kanayo yagaragaje ko Davido afite ubwisanzure bwo kuvuga ibyo ashaka, ndetse no gutanga ibitekerezo bigamije kuvuganira abaturage ba Nigeria b’abakene mu gihe ubukungu bw’igihugu bujegajega.
Ni mu gihe umuraperi Ruggedman we mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko kwibasira Davido atari byo byatuma igihugu kigira ubukungu bushikame, ndetse ko ibihe bikomeye atari ikintu cyo kujenjekera.
Ati “Ibyo Davido yavuze yabivuze, Guverinoma igomba gukemuera ibi bintu kugira ngo ntihazagire undi wongera kubivuga.”
Umuraperi Ruggedman yavuganiye Davido
Umukinnyi wa filime Kanayo O Kanayo
