Hashyizweho akayabo ngo Messi asange Ronaldo muri shampiyona ya Saudi Arabia

Hashyizweho akayabo ngo Messi asange Ronaldo muri shampiyona ya Saudi Arabia

 Jan 12, 2023 - 11:25

Ikipe ya Al Hilal irifuza kuzana Lionel Messi muri shampiyona ya Saudi Arabia irimo Cristiano Ronaldo wasinyiye Al Nassr mu byumweru bishize.

Bikomeje kuvugwa Jorge Messi ariwe papa wa Lionel Messi yaba ari i Riyadh mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, aho yaba yagiye kuganira n'ikipe ya Al Hilal yifuza kuzana Messi ikajya imuha miliyoni 245 z'amapawundi ku mwaka.

Lionel Messi uherutse kwegukana Igikombe cy'isi afite amasezerano mu ikipe ya PSG izarangira muri Kamena 2023, akaba ariho Al Hilal iri guhera ikumva ko kumuzana bishoboka.

Inkuru y'ikinyamakuru Mundo Deportivo ivuga ko iyi kipe ishaka kujya imuhemba miliyoni 300 z'amadorari ku mwaka, ndetse ngo ashobora kubitekerezaho akajyayo nubwo bivugwa ko yemereye PSG kongera amasezerano.

Ronaldo we yamaze kwerekeza muri Al Nassr (Image:Getty)

Mu minsi ishize haje amakuru yashyizwe hanze na Nasser Al-Attiyah uyu akaba ava mu muryango wa Emir wa Qatar, aho yavuze ko Lionel Messi nava muri PSG azajya muri Saudi Arabia. 

Kuri ubu ikipe ya Al Hilal iri mu bihano bitayemerera kugura abakinnyi kugeza mu mpeshyi ya 2023, akaba ariyo mpamvu bashaka gutangira ibiganiro hakiri kare bakazamusinyisha muri iyo mpeshyi.

Ikinyamakuru The New Arab nicyo cyemeza ko Jorge Messi yamaze kugera mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, agiye mu biganiro bishobora gutuma Lionel Messi yongera guhura na Cristiano Ronaldo muri shampiyona imwe.

Cristiano Ronaldo uherutse kwerekeza muri Al Nassr aho azajya ahembwa miliyoni 175 ubaze mu mapawundi, bivuze ko ari mu nsi ya miliyoni 245 Al Hilal ishaka guha Lionel Messi.

Aba bagabo bombi bahanganiye muri La liga hagati ya 2009 na 2018, ari nayo myaka bigaragajemo nk'abakinnyi babiri bayoboye ruhago y'isi.

Messi na Ronaldo bashobora kuzura ubukeba bwabo muri Saudi Arabia(Net-photo)