Urugendo rwa Harry Styles mu Burayi rukomeje kumuhira, aho uyu muhanzi arimo gukurura imbaga nini kuri buri gitaramo akoze ku mugabane wose.
Ariko, mu gitaramo cyabereye i Vienna muri Austria, ibintu bitunguranye byatumye abitabiriye bagwa mu kantu. Mu mashusho yashyizwe hanze, umwe mu bafana yajugunye ikintu kuri stage, birangira gikubise uyu muhanzi w’Umwongereza mu maso.
Hari Styles yakubiswe ikintu arimo kuririmba
Nkuko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ngo Styles ibyabaye byabaye ubwo yaririmbaga mu murwa mukuru wa Austria mu rwego rw’ibitaramo bye bya Love On Tour. Ubwo yarimo gutambuka kuri stage, hari ikintu cyamukubise hafi y'ijisho rye ry'ibumoso, nk'uko bigaragara mu mashusho.
Nubwo byagaragaye ko yababaye, nyuma yo guhagarara gato, Styles yakomeje igitaramo, ashimisha ibihumbi byabari bitabiriye hamwe n’urutonde rurerure rw’indirimbo ze zakunzwe kurusha izindi.
Ariko, imbuga nkoranyambaga zahagurutse zamagana ibikorwa nk'ibi mu bitaramo. Urubuga rw'abafana ba Harry Styles, rwanasabye abantu kwirinda kujugunya ibintu, cyane cyane bashimangira ko niba hari ikintu yaterwa, bagomba kumenya neza ko ari ikitakomeretsa umuntu.
Harry Styles arimo gukora ibitaramo bizenguruka Uburayi
Nubwo bimeze bityo, Styles yashoje ibirori mu mahoro kandi biteganijwe ko agiye gukomereza muri Spain mu minsi iri imbere.
Ejo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Nyakanga, azajya kuri sitade Olempike ya Barcelona, azakurikizeho igitaramo mu iserukiramuco rya Mad Cool rya Madrid ku wa Gatanu, tariki 14 Nyakanga.
