Harmonize yateguje ubukwe bw'igitangaza

Harmonize yateguje ubukwe bw'igitangaza

 Jun 17, 2025 - 10:42

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Harmonize, yatangaje ko yiteguye kurushinga vuba aha, aho yavuze ko ubukwe bwe buzaba ari ubw'akatarabineka kandi bugizwe n’ibirori bitandatu bidasanzwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yavuze ko ubukwe bwe buzaba bufite umwihariko kandi buzarangwa n’imyiteguro ikomeye itazibagirana. Yagize ati:“Vuba aha nzaba umugabo w’umugore. Ubukwe bwanjye buzaba bufite ibirori 6 bikomeye.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibi birori bizatangirira mu musigiti, bikomereze mu rusengero, hanyuma bajye muri Serengeti Park, imwe mu hantu hazwi cyane ho kwidagadurira muri Tanzania. Nyuma y’ibi birori, Harmonize avuga ko bazakomereza ibirori mu kibuga cy’umupira, ahazabera igitaramo cy’imyidagaduro mu rwego rwo kwizihiza urukundo rwe n’umukunzi we.

Harmonize ntiyigeze atangaza itariki nyirizina y’ubu bukwe cyangwa se amazina y’umukobwa bagiye kurushinga, ariko yemeje ko imyiteguro igeze kure kandi ko yifuza ko bizaba ari ibirori bizahuriza hamwe inshuti, abavandimwe n’abafana be.

Uyu muhanzi azwiho kugira uburyo bwe bwihariye bwo gutunganya ibitaramo no kwerekana ibirori mu buryo butangaje, ndetse abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko ubukwe bwe nabwo buzaba ku rwego ruhanitse.

Benshi bategeregezanyije amatsiko kureba uko ibi birori bizagenda, ariko icyo bizeye ni uko Harmonize azongera kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro n’ubushobozi bwo gukora ibidasanzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Harmonize yateguje amakunzi ubukwe budasanzwe

Harmonize yavuze ko ubukwe bwe buzaba bugizwe n'ibirori 6 bitandukanye