Nk’uko byatangajwe na Africa Facts Zone, Diamond yamaze gukora ibitaramo mu bihugu bikomeye ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Koreya y’Epfo, Qatar, Ubudage, Ubufaransa, Ethiopia, Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya, n’ibindi byinshi.
Urutonde rw’ibihugu yataramyemo rurimo kandi: Australia, Malaysia, Canada, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Suede, Zambia, Côte d’Ivoire, Ububiligi, Noruveje, Portugal, Turukiya, Gambia, Mayotte n’ibindi byinshi byo ku migabane ya Afurika, Uburayi, Aziya ndetse n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ibi byerekana neza ko injyana ya Bongo Fleva, isanzwe ikomoka muri Tanzania, ikomeje gutera imbere no kurenga imipaka igera ku rwego mpuzamahanga. Diamond Platnumz, akaba ari umwe mu bayihagarariye neza ku ruhando mpuzamahanga.
Gusa nubwo ibi bitaramo byagenze mu bihugu byinshi, bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Diamond barimo umujyanama we Sallam SK batangaje ko hari ibihugu bimwe byasizwe inyuma ku rutonde, nubwo bizwi neza ko Diamond yahataramiye. Aha harimo nka Turukiya, Gambia, na Mayotte.
Ibyo byaba byaratewe n’icyuho mu gutanga amakuru cyangwa kutuzura kw’urutonde rwatangajwe. Ariko ntibihindura ukuri kw’uko Diamond Platnumz akomeje kwandika amateka mashya mu muziki nyafurika.
Uyu muhanzi wubatse izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Jeje, Number One, Waah! Ndetse na Yatapita, ari mu bahanzi bake bo muri Afurika bafite igikundiro mu bihugu bitandukanye ku isi, ndetse n’ubushobozi bwo gukorana n’abahanzi mpuzamahanga nka Ne-Yo, Rick Ross, Omarion, na Morgan Heritage.
Diamond Platnumz amaze gutaramira mu bihugu birenga 50
