Hari amashyaka yanyinginze ngo nyobore Amerika! The Rock yavuze ku nzozi ze muri politiki

Hari amashyaka yanyinginze ngo nyobore Amerika! The Rock yavuze ku nzozi ze muri politiki

 Nov 10, 2023 - 22:44

Umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko hari amashyaka ya politiki, yamusabye kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Umuhanga mu mikino yo gukorana akaba n’umukinnyi ukomeye wa firime, Dwayne “The Rock” Johnson, ashobora kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika.

The Rock yahishuye ko yasabwe na benshi kwiyamamariza kuyobora Amerika
Nta kabuza kandi, kuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2021 bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika bashyigikira iki cyamamare cyakunzwe muri filime nka Jumanji mu gihe yaba yinjiye muri politiki. 

Si ibyo gusa kandi, kuko ubu Dwayne yatangaje ko  n’imitwe myinshi ya politiki yamwegereye imusaba kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Uyu mugabo w'igikomerezwa mu isi sinema, yagize ati:”Mu mpera z’umwaka ushize, nasuwe  rw’amashyaka ambaza niba nziyamamaza cyangwa  niba nshobora kwiyamamaza.”

Ntabwo yigeze avuga ishyaka ryamusabye kwiyamamaza, gusa kuba yavuze ko ari amashyaka bivuze ko rirenze rimwe.

Uyu mugabo yasoje avuga na we umunsi aziyamamariza kuyobora Amerika, n’ubwo atigeze avuga ishyaka aziyamamarizamo ubwo azaba yinjiye muri politiki.

The Rock avuga ko umunsi umwe aziyamamariza kuyobora Amerika

The Rock ntwabwo ari mukinnyi wa filime wa mbere ugaragaje ko ashaka kuyobora White House, kuko na mugenzi we Arnold Schwarzenegger wamenyekanye nka Commando, wanigeze kubaho Guverineri w’intara ya California, yavuze ko iyo aza kuba ari kavukire muri iki gihugu yari kukiyobora kuko azi umuvuno wo gutsinda amatora.