Mu gihe hari hasanzwe abandi bahanzikazi bakomeye mu ruganda rwa muzika mu Rwanda by’umwihariko mu gice cyo kuramya no guhimbaza Imana, ubu hamaze kwinjiramo andi maraso mashya.
Chanty Nina, uzanye imbaduko z'idasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Ubu gospel nyarwanda yamaze kunguka indi mpano nshya, umukobwa ukiri muto Chanty Nina, winjiranye imbaraga z’idasanzwe mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana abinyujije mu ndirimbo.
Ngiyo indirimbo "Ineza" ya Chanty Nina ikomeje kwigarurira imitima ya benshi
Ni umuhanzikazi bigaragara ko aje gutanga akazi ku bandi bahanzikazi bakora uyu murimo banafite amazina akomeye hano iwacu, barimo nka Daniella, Tonzi, Aline Gahongayire, n’abandi, kuko mu gihe kitarenze umwaka umwe amaze mu muziki, ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri esheshatu, kandi zimaze no kwigarurira imitima ya bamwe.
Chanty Nina amaze gukora indirimbo esheshatu mu gihe gito amaze mu muziki
Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo nka, “Yampaye Amahoro”, “Inshuti Nziza”, “Mbumbatiwe”, “Ndagukeneye”, “Noel, ndetse n’indirimbo nshya yise “Ineza” ikomeje gukundwa n’abatari bake.
By'umwihariko, iyi ndirimbo ye nshya yise "Ineza" akaba ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ubuntu n'ineza idahwema kumugirira, ndetse yibutsa n'abantu ko nyine ari ngombwa gushimira Imana ku bw'ibitangaza ikora mu muzima bwacu bwa buri munsi.
Chanty Nina afite indirimbo zirimo ubutumwa burimo kwigarurira imitima ya benshi
Chanty Nina, ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda, ariko urimo gukorera umuziki we mu gihugu cya Canada, ndetse akaba asaba abakunzi b'umuziki by'umwihariko Abanyarwanda, kumuba inyuma no kumutera ingabo mu bitugu, cyane cyane binyuze mu gukunda no gushyigikira ibihangano bye, biri ku mbuga zitandukanye, zirimo Spotify, YouTube, Apple Music, ndetse no ku zindi mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.
