Gacinya yongeye gushwishwurizwa mu matora ya FERWAFA

Gacinya yongeye gushwishwurizwa mu matora ya FERWAFA

 Jun 14, 2023 - 04:05

Gacinya Chance Denis wigeze kuba perezida wa Rayon Sports yongeye kwangirwa kwiyamamaza ku mwanya wa visi-perezida mu matora ya FERWAFA.

Komisiyo y’Amatora mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, yongeye kwanga kandidatire ya Gacinya Chance Denis waherukaga kwemererwa kwiyamamaza nyuma yo kujurira.

Kuwa Mbere tariki 12 Kamena 2023 nibwo komisiyo y'amatora ya FERWAFA yemeje ko Ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro nyuma y'uko kandidatire ye yari yanzwe, itangaza ko noneho yemewe.

Gacinya na Murangwa bashyizwe ku ruhande mu matora ya FERWAFA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023 komisiyo yongeye gutangaza ko kandidatire ya Gacinya itemewe kuko basanze hari ibyaha yahamijwe ku itariki ya 01 Mata 2022, bivuze ko basanze Gacinya atari inyangamugayo.

Amatora ya komite nshya ya FERWAFA ateganyijwr tariki 24 Kamena 2023, hakaba hazatorwa abazasoza manda y'abaherutse kwegura barimo Nizeyana Olivier wari perezida, Muhire Henry wari umunyamabanga ndetse n'abandi.

Kandidatire ya Gacinya yongeye kwangwa