Gacinya na Murangwa bashyizwe ku ruhande mu matora ya  FERWAFA

Gacinya na Murangwa bashyizwe ku ruhande mu matora ya FERWAFA

 Jun 6, 2023 - 15:06

Gacinya Chance Denis wayoboye Rayon Sports na Murangwa Eugène Eric wakiniye Amavubi bakuwe ku rutonde rw’abiyamamarizaga kuyobora FERWAFA.

Amatora ya komite y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ateganyijwe tariki 24 Kamena 2023, akaba azaba nyuma yo kwegura kw'abayobozi barimo Nizeyimana Olivier wari perezida, Muhire Henry wari umunyamabanga mukuru ndetse n'abandi.

Gacinya Chance Denis yiyamamaje ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki mu gihe Murangwa Eugène Eric we yatanze kandidatire ku kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru.

Mu itangazo komisiyo y'amatora muri FERWAFA yasohoye rigaragaza ko mu bemerewe kuzatorwa mu matora hatarimo Murangwa Eugène na Gacinya Chances Denis.

Ku mwanya wa perezida hariho umukandida umwe wemerewe ariwe Munyantwari Alphonse, ku mwanya wa Visi-perezida naho hakabaho umukandida umwe ariwe Habyarimana Marcel Matiku, ndetse n'abandi bakandida bemerewe baragaragara mu itangazo.