Ibi byavuzwe nyuma y’itangazo Ter Stegen yashyize hanze ku wa Kane ryemeza ko agiye kubagwa, bikamusiga hanze y’ikibuga mu gihe cy’amezi atatu, ibintu bitakiriwe neza n’abayobozi ba Barça.
Hari amakuru yizewe avuga ko ubuyobozi bumaze kwanzura ko Ter Stegen atakibereye kuba kapiteni w’ikipe, ibintu bishobora no kuganisha ku itandukana ryuzuye hagati y’impande zombi.
Mu mwaka ushize w’imikino, umutoza Hansi Flick yari yarashyizeho abakapiteni batanu: Ter Stegen, Ronald Araújo, Frenkie de Jong, Raphinha na Pedri.
Ubu, umwanya umwe mu itsinda ry’abayobozi ushobora kuba ugiye gusigara nta muntu ufite, ari na yo mpamvu hagomba kubone ugomba kuwujyamo.
Nk’uko Mundo Deportivo ibitangaza, abakinnyi bashobora gusimbura Ter Stegen mu buyobozi ni: Iñigo Martínez, Robert Lewandowski, Ferran Torres na Lamine Yamal.
Ntibiramenyekana niba Hansi Flick azihitiramo kapiteni wa mbere cyangwa se niba azareka abakinnyi ubwabo bakitorera, nk’uko byakundaga gukorwa mu myaka yashize.
Icyakora, niba koko FC Barcelona ifashe umwanzuro wo gukuraho Ter Stegen igitambaro cya kapiteni, umwe muri aba bakinnyi ashobora kongerwa mu buyobozi bw’ikipe.
Ter Stegen agiye kwamburwa igitambaro cya kapiteni wa Barcelona
