Mu byumweru bibiri gusa, Tamara Falco azashyingiranwa na Inigo Onieva, ariko musaza we, Enrique Iglesias, yasobanuye neza ko atazitabira ubu bkwe kubera indwara y’ubwoba.
Biteganijwe ko ubukwe buzaba ku ya 8 Nyakanga ahitwa El Rincon, kandi hatumiwe abantu bagera kuri 200, barimo barumuna be, Enrique Chabeli na Julio Jose.
Enrique Iglesias ntabwo azitabira ubukwe bwa mushiki we
Icyakora, Enrique ntabwo azaboneka kandi byabanje kuvugwa ko uyu muhanzi wo muri Spain yabuze uko abigenza kubera ibitaramo bye biri imbere.
Ariko, umunyamakuru Sandra Aladro mu kiganiro 'El programa de Ana Rosa' yatanze ibisobanuro bitandukanye.
Sandra Aladro yagize ati: "Enrique ifite indwara yo gutinya ahantu hari abantu benshi. Ntabwo arigera ajya mu birori aho agomba kwicara ku meza hamwe n'abantu 15 mu gihe cy'amasaha atatu. Ntabwo ajya mu kintu cyose kitari ibitaramo bisanzwe, kuko adashobora kubyihanganira, kuko bituma atamererwa neza."
Enrique Iglesias ntazitabira ibi birori kubera indwara y'ubwoba
Amakuru avuga ko mushiki we Tamara, azi indwara ye kandi atababajwe n’icyemezo yafashe cyo gusiba ibirori bye, kuko burya ngo atigeze yitabira n'ubukwe bw'abavandimwe be, mu gihe cyashize.
