Abahanzi bo muri Uganda bahuriye mu ihuriro rya Uganda National Musicians Federation (UNMF) ndetse n'abafana batunguwe ku buryo bukomeye n'icyongereza Eddy Kenzo ari kuvuga muri iyi minsi bitewe nuko yari asanzwe ntacyo azi, dore ko yarangije amashuri 3 abanza.
Gutangara kwabo kwaturutse ku nama y'ihuriro riheruka, aho Eddy Kenzo yayiyoboye mu cyongereza ibintu bitari bisanzwe, ngo kuko niyo yavugaga icyongereza, ntabwo cyabaga ari kiza cyane. Gusa rero, bose batunguwe n'ijambo rye mu cyongereza avuga ku nama yagiranye na Minisitiri w'Ubutabera Norbert Mao.

Eddy Kenzo arashimira Sheebah umaze kumugira intyoza mu cyongereza
Nyuma y'ibyo, abahanzi bagenzi be baramushimiye cyane kuba akomeje guteza imbere imivugire ye y'ururimi rw'icyingereza, ahubwo bumubaza ibanga yakoresheje. Nawe ntiyabatindiye kuko yahise yemeza ko icyongereza cyose avuga ari Sheebah wacyimwigishije.
Ati " Ni Sheebah wanyigushije kuvuga icyongereza. Buri gihe mpora iruhande rwe kugira ngo anyigishe." Ubwo uyu muhanzi yari akimara gutorwa, abantu benshi bakaba barakomeje kumunenga cyane bavuga ko atazabibasha ngo bitewe nuko atigeze yiga cyane.
Nyamara rero, ubwo yabasubiza ku mpungenge bari bafite z'uko atigeze yiga, akaba yarasubije ko amashuri ye atatu abanza yibitseho azamufasha mu kazi ke ngo kuko afite n'abamufasha kandi ngo nta nubwo yari agiye kuyobora abaganga cyangwa se abarimu ba Kaminuza.
