Umuraperi Drake yerekanye umunezero yatewe no kuba kizigenza mu njyana ya Dancehall ukomoka muri Jamaica, Adidja Palmer ‘Vybz Kartel’ yarekuwe muri akava muri gereza nyuma y’imyaka 13.
Drake abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyize ifoto uyu muhanzi, maze ayiherekeresha ubutumwa bugira buti:”Boss ubu yafunguwe”.
Ku munsi w’ejo, ku wa Gatatu Nyakanga 31, Urukiko rw’Ubujurire rwa Jamaica rwategetse ko urubanza rwa Vybz Kartel rutaburanishwa kubera ko ubuzima bwe bukomeje kumera nabi bitewe ‘Graves’ Disease’ butera ibibazo mu muhogo, umutima no mu mitekerereze.
Uyu muhanzi wigeze gukorana n’abahanzi bakomeye nka Jay-Z na Rihanna mu rugendo rwe mbere yo kujya muri gereza muri 2011 nyuma yo gufatwa nyuma yo kubura kwa mugenzi we bakorana Clive “Lizard” Williams aho kugeza ubu umurambo we utigeze uboneka.
Kartel yakatiwe igifungo cya burundu ku ya 13 Werurwe 2014 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Clive ‘Lizard’ Williams ku bufatanye na bagenzi be batatu aribo ‘Shawn Campbell’, Andre St John na Kahira Jones.
