Doja Cat yongeye kwibasira se

Doja Cat yongeye kwibasira se

 May 29, 2024 - 18:05

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat udasanzwe ucana uwaka na se wamubyaye, yongeye kumwibasira abinyujije kuri Instagram ye.

Umucuranzi ukomoka muri Amerika, Doja Cat, biravugwa ko yabwiye se amagambo mabi, ibi ni nyuma yuko hari amakuru ko atabanye neza n’uyu musaza akaba na se.

Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Doja yanditse ubutumwa bwo gusebya  no kumutuka se bivugwa ko atigeze abona kuva yavuka.

Doja Cat yongeye kwibasira se 

Se wa Doja Cat, witwa Dumisani Dlamini, ni umukinnyi w'amafirime n'umubyinnyi muri Afurika y'Epfo, wamenyekanye cyane binyuze muri filime Whoopi Goldberg mu 1992, icyakora ngo ntiyegeze acana uwaka n’uyu mukobwa we w’umuraperi kuri iyo nshuro wamwise umubyeyi w'imburamumaro.