Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko mu bwana bwe yumvaga azakura akaba umukinnyi w’iteramakofe kubera uburyo yakundaga uwo mukino ndetse n’impano yiyumvagamo yo kurekura ibipfunsi.
Digi Digi yavuze ko icyo gihe atabonaga na gato ko ashobora kuzisanga mu ruganda rwa sinema cyangwa se mu yindi myidagaduro.
Yagize ati: “Reka da! Sinumvaga ko nzakina sinema. Sinibonaga mu bindi bintu ibyo ari byo byose, kuko njyewe numvaga mfite akantu k’impano yo gukubita igipfunsi cy’imoso. Numvaga nzaba umutera makofi kubera ko numvaga mfite iyo mpano.”
Uyu mukinnyi yavuze ko atigeze atekereza ko ashobora kuzavamo umukinnyi wa filime mwiza cyangwa ngo abe icyamamare muri sinema nyarwanda, dore ko ubu ari umwe mu bakinnyi bazwi kandi bakunzwe cyane muri uru ruganda.
Yasobanuye ko mu bwana bwe ibijyanye no gukina amakinamico na filime bitigeze biza mu bitekerezo bye, kuko umutima we wari wibereye mu mukino w’iteramakofe.
Nubwo yumvaga ko azaba umuteramakofi amaze gukura, Digidigi yavuze ko hari n’izindi nzozi yari afite zirimo kuba umwanditsi w’ibitabo cyangwa kubaka ishuri ry’incuke ndetse n’andi mashuri muri rusange.
Yagaragaje ko ibyo kumenyekana muri sinema byo bitigeze biba mu nzozi ze, kuko atari ibintu yigeze atekereza cyangwa ngo abyifuze mu bwana bwe.
Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane muri filime nka Papa Sava, kuri ubu ni umwe mu bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, by’umwihariko kandi yatangiye no kwinjira mu mwuga wo kwandika ibitabo nk’uko yabirotaga akiri muto, aho ageze kure yandika ibitabo bitandukanye.
Nubwo atabaye umukinnyi w’iteramakofe nk’uko yabitekerezaga mu bwana bwe, urugendo rwamugejeje muri sinema rwamuhinduye umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda, ibintu na we ubwe yemera ko atigeze atekereza ko byashoboka.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
