Ku rutonde rw’indirimbo 10 zakunzwe kurusha izindi muri Tanzania uyu mwaka ndetse zitezweho no kuzakomeza gukundwa kugeza mu ntangiriro z’umwaka utaha, Abanya-Tanzania benshi, nakubwira ko indirimbo “Enjoy” ya Juma Jux na Diamond Platnumz, ari yo iza ku mwanya wa mbere.
Indirimbo"Enjoy" ikomeje gukorera Juma Jux amateka
Uburyo yagiye ikomeza gukundwa kurushaho mu mezi abiri ashize, ni ikimenyetso simusiga ko iyi ndirimbo iri mu ndirimbo zizakomeza kumvwa cyane kugeza n’umwaka utaha.
Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 7 Kanama muri uyu mwaka, yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki haba muri Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange, kuko ari yo ndirimbo yo muri Tanzania yarebwe n’abantu benshi ugerereranyije n’izindi muri aya mezi atatu imaze.
Diamond Platnumz yongeye gufasha Juma Jux gukora amateka
Uretse no kuba yararebwe n’abarenga miliyoni 32 ku rubuga rwa YouTube, yanaciye agahigo ko kuba ari yo ndirimbo ya Juma Jux irebwe n’abantu benshi by’umwihariko ikageza kuri miliyo 30, aho n’ubundi ikurikirwa n’indi bari bakoranye na Diamond Platnumz muri 2020 bakayita “Sugua”, aho yo imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 12.
Gukora na Diamond Platnumz bigaragara ko ari amahitamo meza by’umwihariko kuri Juma Jux, kuko indirimbo yose akoranye n’uyu muhanzi ivuna umuheha umwe ikongezwa Undi.
Juma Jux biragaragara ko akomeje guhirwa no gukorerana na Diamond Platnumz
Amashusho yambere yagiye kuri YouTube channel ya Juma Jux yagiyeho tariki 15 Nyakanga 2015, yari amashusho y’indirimboye yise “Nikuite Nani”, yarebwe n’abantu miliyoni 1.3.
